Rwanda: Rusagara na Tom bitabye urukiko

  • 29 Ukw’umunani 2014
Colonel Tom Byabagamba
Image caption Colonel Tom Byabagamba

General Frank Rusagara n’abandi basirikare baherutse gutabwa muri yombi bitabye bwa mbere urukiko rw’ibanze rwa gisirikare .

Gusa, ikibazo cy’ifungwa ry’agateganyo nticyavuzweho kuko umwe mu baregwa yasabye igihe cyo gushakisha umwunganira mu mategeko .

General Rusagara na Col Tom Byabagamba bararegwa ibyaha birimo gusebya ubutegetsi buriho mu Rwanda .

Kubera ko umwe mu baregwa atari afite umwunganizi mu mategeko, urukiko rwimuriye urubanza ku itariki ya 5 z’ukwezi gutaha kwa 9.

General Franck Rusagara wari wambaye imyenda y’ibara ry’icyatsi kibisi iranga imfungwa z’abasirikare yinjiye mu rukiko amwenyura ,aramukanya n’abashobora kuba ari bo mu muryango we bari imbere y’urukiko .

Col Tom Byabagamba we wabonaga atuje cyane yari yambaye imyenda iriho amapete ye ya gisirikare .

Sergent Francois Kabayiza w’imyaka 36, utakiri mu gisirikare we yari umushoferi wa General Rusagara kuva bombi bakiri mu gisirikare ariko bakaba baragumanye akimutwara na nyuma y’aho asezerewe.

Nk’uko byagaragajwe n’umucamanza ,general Rusagara na col Byabagamba bahuriye ku byaha byo kwamamaza ibihuha bigamije kwangisha ubutegetsi buriho .

Aba basirikare bakuru bombi baregwa kandi gusebya Leta iyoboye U Rwanda ,General Rusagara we akongeraho icyo gutunga imbunda atabyemerewe n’amategeko .

Naho Sergent Francois Kabayiza akurikiranyweho icyaha kimwe cyo guhisha nkana ibintu byatuma hatahurwa ibyaha bikomeye .

Gusa ibintu byahishwe byo ntibiragaragazwa mu rukiko .

Ubwo buri wese mu baregwa yabazwaga niba yiteguye kuburana ,General Rusagara na Col Byabagamba bari kumwe n’ababunganira 2 kuri buri muntu bemeye ko biteguye .

Gusa ubwo bari bageze kuri Sergent Kabayiza avuga ko nta mwunganizi mu mategeko afiite kandi ko akeneye igihe cyo kumushaka .

Havutse impaka ubwo hazamurwaga igitekerezo cyo gusubika urubanza kugira ngo udafite umwunganira abone igihe cyo kumushaka .

Col Tom Byabagamba n’abamwunganira mu mategeko bavuze ko nta mpamvu gusubika urubanza ku ruhande rwabo kuko bo biteguye kandi bumva buri muntu afite urubanza rwe agomba kuburana ku giti cye .

Gusa nyuma y’umweherero urukiko ruvuga ko igihe cyo kuzamura iki kibazo kitaragera bityo urubanza rwimururwa nyuma y;iminsi 7.

General Rusagara na na Col Byabagamba batawe muri yombi ku buryo bukurikiranye mu cyumweru gishize .

Aba basirikare bombi babaye mu nzego zikomeye z’igisirikare cy’U Rwanda .

General Rusagara yayoboye inkiko za gisirikare ,ayobora ishuri rikuru rya gisirikare ndetse anashingwa ibijyanye n’igisirikare mu biro bihagaraririye U Rwanda mu Bwongereza .

Col Tom Byabagamba we yayoboye umutwe w’ingabo zishinzwe kurinda umukuru w’igihugu akaba yarakunze kugaragara hafi ya President Kagame haba imbere mu gihugu ndetse no mu ngendo zo mu mahanga .