Ukraine irasaba kujya muri NATO

Fogh Rasmussen Uwufise ububasha kw’isanamu Reuters
Image caption Fogh Rasmussen

Umunyamabanga mukuru w'umuryango wo gutabarana wa NATO, Anders Fogh Rasmussen, yavuze ko uwo muryango uzubaha icyifuzo cya Ukraine cyo kujya mu muryango wa NATO niba ibyifuje.

Ibyo yabivugiye i Bruxelles mu Bubiligi nyuma gato yaho umushikiranganji wa mbere wa Ukraine, Arseny Yatseniuk, avugiye i Kiev ko leta ye izasaba inteko ishingamategeko kuba umunyamuryango wa NATO.

Kugeza ubu Ukraine nta muryango numwe irimo wo gutabarana.

Bwana Rasmussen yavuze ko ibikorwa by'Uburusiya muri Ukraine ari uguhohotera ubusugire bwa Ukraine no kuvogera ubutaka bwacyo.

Ibyo byose kandi bituma hataboneka igisubizo biciye mu nzira y'amahoro.

Yasabye Moscow guhagarika ibyo yise ibikorwa bya gisirikare bitemewe n'amategeko.