Uwundi muriro i Kigali

Umuriro wongeye kuvugwa i Kigali
Image caption Umuriro wongeye kuvugwa i Kigali

Mu Rwanda Polisi ikomeje guhangana n'inkongi y'umuriro yaraye yibasiye na none inzu y'amagorofa 3 y'ubucuruzi mu mugyi wa Kigali mu karere ka Nyarugenge.

Kuva mu ijoro ryakeye abashinzwe kuzimya umuriro bakoresheje ibimodoka binini bya Police barimo kugerageza kuzimya ikindi gice kigaragaramo umuriro.

Abacuruzi bakoreraga muri iyo nzu nabo barimo kugerageza kuvana ibintu byabo mu gice kitarageramo umuriro bakoresheje ibimodoka birebire n'ibindi bikoresho bibanyuza mu madirishya.

Inkongi z'umuriro zimaze iminsi zivugwa hirya no hino, no ku munsi w'ejo mu mugyi wa Muhanga hahiye igice cy'igorofa y'ubucuruzi ibintu byinshi birangirika.

Ku mugoroba w'ejo kandi nibwo haraye hashyinguwe umuryango w'abantu batanu nawo wazize umuriro mu mpera z'icyumweru mu murenge wa Gatsata mu mugi wa Kigali.