MSF iranenga Sierra Leone kuri Ebola

Indwara ya Ebola ubu yibasiye ibihugu byo muri Afurika y'uburengerazuba Uwufise ububasha kw’isanamu AP
Image caption Ebola yibasiye ibihugu byo muri Afurika y'uburengerazuba

Umuryango w'abagiraneza, Médecins Sans Frontières (MSF), utewe impungenge n'icyemezo cya leta ya Sierra Leone cyo gushaka kubuza abantu gusohoka mu mago yabo mu gihe cy'iminsi itatu muri gahunda yo guhagarika icyorezo cya Ebola.

MSF ivuga ko kubuza abantu gusohoka ntacyo bizafasha mu kurwanya Ebola ngo kubera ko abantu bahitamo kwihisha bityo bigatuma abayanduye batamenyekana.

Abafite ibikorwa by'ubucuruzi nabo banenze icyo cyemezo bavuga ko kizatuma bahomba mu gihe cy'iminsi itatu.

Mu mpera z'uku kwezi Sierra Leone irateganya kohereza abantu barenga 20 mu baturage kugirango hatagira usohoka mu rugo rwe.