Urubanza rwa Mutabazi na bagenzi be

Image caption Lieutenant Joel Mutabazi imbere ya sentare

Igitondo cyose, nyuma y'iperereza rwakoze, urukiko rwahase ibibazo Murekeyisoni Dative na Nizigiyo Jean de Dieu, ku ruhare rwabo ku byaha baregwa birimo gushaka kugirira nabi ubutegetsi.

Uru rubanza ruri hafi gusomwa nkuko urukiko rubivuga, ubushinjacyaha busabira Lt Joel MUTABAZI igifungo cya burundu no kwamburwa impeta za gisikare, ku byaha buimushinja birimo gushaka kugirira nabi umukuru w'igihugu.

Urukiko rwavuze ko byari ngombwa gusubukura urubanza ruregwamo Lt Joel MUTABAZI na bagenzi be rumaze gukora iperereza kuri 2 muri 16 baregwa muri iryo tsinda.

Iperereza ryakozwe kuri NizigiyoJean Dieu na Murekerisoni Dativa.

Bombi bavuga ko nubwo bakanguriwe ibikorwa byo kwinjira mu ishyaka RNC ritavugarumwe n'ubutegetsi bw'u Rwanda, ariko batigeze bemera kwitabira ibikorwa byaryo canke ngo bariyoboke.

Jean de Dieu Nizigiyo usaba ko yakoroherezwa igihano, asabirwa n'ubushinjacyaha ku gifungo cy'imyaka 20.

Avuga ko ariwe wijyanye mu nzego z'umutekano gutanga amakuru ku migambi ya bagenzi, kandi ngo yakomeje gufasha abakora iperereza kugirango hamenyekane benshi mu baregwa muri urwo rubanza.

Umwunganira nawe akaba asanga uwo yunganira yakagombye inyoroshyacyaha, ndetse ngo akaba yanahanagurwaho icyaha ngo kuko yagaragaje ukuri kuva atanga ayo makuru ku nzego z'umutekano.

Ubushinjacyaha nabwo bwari bwavuze ko we atigeze agorana mu gutanga amakuru, kandi yagerageje kwitwara neza, ko ariyo mpamvu bwamusabiye igihano cy'igifungo cy'imyaka 20.

Impamvu ngo n'uko nta kindi gito bwabonaga kigenwa n'itegeko, ariko bukongeraho ko mu bushishozi bw'urukiko, Jean de Dieu Nizigiyo yakagombye koroherezwa kuruta abandi.

Naho Murekerisoni Dativa wari umunyeshuli muri Kaminuza nkuru y'u Rwanda, kuri we iperereza ryari ukumenya ibirebana na konti yo muri banki ubushinjacyaha bumurega kuba yarafunguye kugirango haceho imisanzu y'ishyaka RNC ritavuga rumwe n'ubutegetsi bw'u Rwanda.

Hari kandi no kuba hataragaraga neza uburyo yavanye kuri konti mugenzi we Nizigiyo Jean de Dieu yari yarayandikishijeho

nk'umwishingizi we kuri iyo konti.

We avuga kandi ko iyo konti nta bikorwa yakoreweho n'abari bafite umugambi wo gukorana na RNC ndetse na FDRL, ko anamaze kubimenya aribwo yahisemo guhita yitandukanya nabo.

Cyakora ubushinjacyaha, bwo bumufata nk'uwari mu mugambi wo kugirira nabi ubutegetsi buriho, bukamusabira igihano cyo gufungwa imyaka 37.

Kuri Lt Joel MUTABAZI ufatwa nk'uyoboye iri tsinda, ubushinjacyaha bumusabira igihano cyo gufungwa burundu no kwamburwa impeta za gisirikare, ku byaha aregwa birimo no gushaka kugirira nabi umukuru w'igihugu.