Intara zigenzurwa n'inyeshyamba muri Ukraine zemerewe kwiyobora

Perezida Petro Poroshenko yerekana amasezerano y'ubufatanye n'Uburayi Uwufise ububasha kw’isanamu AP
Image caption Perezida Petro Poroshenko amaze gusinya amasezerano y'ubufatanye n'Uburayi.

Inteko nshingamategeko ya Ukraine yemeje umushinga w'itegeko wemerera uturere tugenzurwa n'inyeshyamba kwishyiriraho ubuyobozi bwatwo.

Uwo mushinga kandi uteganyiriza n'imbabazi inyeshyamba zitijanditse mu byaha bikomeye.

Ibi biri muri gahunda y'umugambi w'amahoro hagati ya leta n'inyeshyamba zishyigikiye Uburusiya ugamije kurangiza intambara impande zombi zimazemo amezi atanu.

Uyu munsi kandi, inteko nshingamategeko ya Ukraine n'iy'Umuryango w'ubumwe bw'Uburayi byemeje icyarimwe amasezerano agamije gutsura umubano ushingiye kuri politiki n'ubukungu hagati ya Ukraine n'ibihugu bigize uwo muryango.

Ariko rero igice kirebana n'ubucuruzi butakwaho amahoro cyo kizatangira kubahirizwa mu kwezi kwa 12 k'umwaka utaha.