Umukuru wa Sena y'Urwanda yeguye

Mu matora y'umukuru w'igihugu aherutse, Jean Damascene Ntawukuriryayo yari yiyamamaje ariko aratsindwa Uwufise ububasha kw’isanamu afp
Image caption Ntawukuriryayo yari yiyamamaje mu matora y'umukuru w'igihugu aherutse.

Jean Damascene Ntawukuriryayo yatangarije ukwegura kwe mu nama rusange y'abasenateri.

Yavuze ko yeguye ku bushake bwe cyakora bamwe muri bagenzi be banenze bikomeye imyitwarire ye ubwo yari mu buyobozi bukuru bw'uru rwego.

Bagenzi be 24 kuri 26 batoreye ko bemeye ukwegura kwe ndetse ahita ahaguruka mu ntebe ya perezida wa Sena asigira umwanya Bernard Makuza, umwe muri babiri bari bamwungirije.

Nubwo avuga ko yeguye ku bushake, amakuru avuga ko 15 muri bagenzi be bari basohoye inyandiko mu gitondo isaba kwiga ku myitwarire banenga yumukuru wabo.

No mu mpaka zakurikiye iri yegura abasenateri benshi banenze uyu mugabo ku buryo bukomeye.

Nk'uko biteganywa mu mategeko y'Urwanda, umukuru w'igihugu ni we ugomba gutumiza inteko rusange ya sena mu minsi itarenze 30 kugira ngo itore umusimbura.

Uko bigaragara, Jean Damascene Ntawukuriryayo yahatiwe kwegura n'igitutu cya bagenzi be nubwo we avuga ko yabikoze ku bushake bwe.

Gusa iyi nshuro yari ya mbere bimenyekana ku ka karubanda ko yarangwaga n'imyitwarire igawa mu buyobozi bwe.

Jean Damascene Ntawukuriryayo ukomoka mu ishyaka riharanira demokrasi n'imibereho myiza y'abaturage PSD yari muri uyu mwanya kuva muri 2011 ubwo yasimburaga Vincent Biruta na we bakomoka mu ishyaka rimwe.

Yayoboye Ministeri zinyuranye zirmo iy'ubuzima, ibikorwa remezo n'uburezi ndetse akaba yarabaye n'umwe mu bayobozi ba Kaminuza nkuru y'igihugu nyuma ya 1994.

Mu matora aheruka yumukuru w’igihugu yari yatanzwe n’ishyaka rye PSD ngo ariserukire ariko atsindwa na Paul Kagame.