Joel Mutabazi yakatiwe burundu

Image caption Joel Mutabazi yakatiwe gufungwa burundu ariko yajuriye

Urukiko rukuru rwa gisirikare mu Rwanda rwakatiye, kuri uyu wa gatanu, Lt Joel Mutabazi gufungwa ubuzima bwe bwose nyuma yo guhamwa ibyaha umunani byose aregwa n'ubushinjactaha bwa gisirikare.

Birimo iterabwoba no gukorana n'imitwe y'ingabo itemewe na Leta.

Mutabazi wahoze mu itsinda ryihariye ry'abasirikare barinda umutekano wa prezida Paul Kagame ahakana ibyaha byose aregwa akavuga ko ari ibyacuzwe n'ubushinjacyaha.

Yahise ajuririra icyemezo cy'urukiko mbere yo kwiyambura impeta za gisirikare akazirambika ku meza yari ahagaze imbere.

Undi wakatiwe gufungwa burundu mu baregwanwaga na Mutabazi ni uwitwa Camarade.

Abandi bo bahawe ibihano bito bitandukanye umwe agirwa umwere.

Mutabazi yaburanaga nta munyamategeko afite.

Yahamijwe ubwicanyi n'umugambi wo gushaka kugirira nabi prezida Paul Kagame.

Mu gisa no kutishimira ibihano yahawe, Mutabazi yabwiye umucamanza wamukatiye ati ''Imana ibahe umugisha''.