Amatora y'umukuru w'igihugu muri Bresil

Marina Silva ni undi mugore ushaka kuyobora Bresil Uwufise ububasha kw’isanamu AP
Image caption Marina Silva ni undi mugore ushaka kuyobora Bresil

Muri Bresil baratora kuri kino cyumweru umukuru w'igihugu mushya mu gihe mu bakandida bakomeye harimo abagore babiri.

Perezida ucyuye igihe Dilma Rousseff - ushaka indi manda ya kabiri y'imyaka 4 - ahanganye na Marina Silva na Bwana Aecio Neves.

Nubwo bwose ibipimo by'amajwi bya vuba byerekana ko Bwana Neves atari inyuma cyane, umunyamakuru wa BBC uri muri Bresil aravuga ko abantu biteze ko bishoboka cyane ko hazaba ikiciro cya kabiri cy'amatora hagati y'abo bagore babiri, Dilma Roussef na Marina Silva.

Muri Bresil kandi baranatora abadepite n'abakuru b'intara.