Kizito Mihigo yongeye kugezwa imbere y’urukiko

Kizito Mihigo avuga ko yiteguriye kuburana
Image caption Kizito Mihigo avuga ko yiteguriye kuburana

Umuhanzi w’Umunyarwanda Kizito Mihigo yongeye kugezwa imbere y’urukiko rukuru kwiregura ku byaha akurikiranyweho n’ubushinjacyaha.

Ashinjwa ibyaha bitanu birimo umugambi wo guhungabanya umutekano w’igihugu n’uwa Perezida Paul Kagame n’ubugambanyi.

Umucamanza yasubitse iburanisha mu gihe cy’ukwezi, nyuma y’uko abareganwa na Kizito batangarije ko batiteguye kuburana uyu munsi.

Ku rundi ruhande ariko, Kizito yabwiye urukiko ko yiteguye kuburana.

Asaba ko dosiye y’ibyaha aregwa yatandukanywa n’iz’abandi.

Ubushinjacyaha bwanze icyifuzo cyo gutandukanya dosiye z’abaregwa kuko buvuga ko zifitanye isano ku byo bashinjwa.

Kwongerwa iminsi yo kwiga dosiye

Kizito wamenyekanye cyane mu Rwanda ku buhanzi bw’indirimbo ku nsanganyamatsiko z’ubwiyunge n’iz’amadini, we n’abagenzi be, bamaze amezi arenga atanu bafunzwe bataraburanishwa mu mizi.

Bitandukanye n’iburanisha rya mbere, abaregwa bose baje mu rukiko bafite ababunganira mu mategeko.

Ubushinjacyaha bwemeye icyifuzo cy’abaregwa cyo kongererwa iminsi yo kwiga dosiye yabo mbere yo kwisobanura mu rukiko.

Faustin Nkusi, umwe muri babiri bahagarariye ubushinjacyaha yabwiye urukiko ko gusubika iburanisha bikuraho icyo yise "urwitwazo" ku baregwa bakazagaruka mu rukiko biteguye.

Umucamanza yatangaje ko iburanisha rizasubukurwa ku itariki ya gatandatu ukwezi kwa cumi na kumwe (Ugushyingo) 2014.

Kizito Mihigo areganwa n’abandi batatu; Jean Paul Dukuzumuremyi, wahoze mu ngabo z’u Rwanda, Agnes Niyibizi umunyeshuri muri Kaminuza na Cassien Ntamuhanga wakoraga umwuga w’itangazamakuru.

Ifatwa ry’umuhanzi Kizito by’umwihariko ryatunguye benshi mu Rwanda, kubera imirimo y’ibihangano bye byamuteye gukorana n’ubutegetsi ndetse na prezida Kagame bya hafi.