Liberiya:Abaganga mu myigaragambyo

Abavuzi ba ebola muri Liberiya
Image caption Abavuzi ba ebola muri Liberiya

Abarwaza n'abungirije abaganga muri Liberiya baravuga ko bashobora kujya mu myigaragambyo bahagarika akazi mu gihugu cyose n'ubwo icyorezo cya ebola gikomeje guca ibintu.

Ishyirahamwe cya abakozi bo mu buvuzi rirasaba ko abavura abarwayi ba ebola bongerwa amafaranga kubera kubera ingaruka zayo ku bavuzi.

Abakozi bo mu buvuzi kandi barifuza ko bahabwa ibikoresho bibakingira n'ubwushingizi.

Leta iravuga ko kubera ukuntu ebola yakwiye mu gihugu idashobora kubona amafaranga yari yemereye abo bavuzi mu ntangiriro.