Kim Jong-un yongeye kuboneka mu ruhame

Kim Jong-un yari amaze ibyumweru bitanu ataboneka mu ruhame Uwufise ububasha kw’isanamu Reuters
Image caption Kim Jong-un yari amaze ibyumweru bitanu ataboneka mu ruhame.

Nyuma y’ibyumweru bitanu ataboneka, noneho umukuru wa Korea ya ruguru, Kim Jong-un yongeye kuboneka mu ruhame.

Ibiro ntaramakuru bya leta muri icyo gihugu, KCNA, byatangaje ko Bwana Kim yasuye ahantu hamaze kuzura amazu y’amacumbi y’impuguke mu by’ubumenyi.

Kutaboneka mu ruhame k’uyu mukuru w’igihugu w’imyaka 32 byatumye havugwa byinshi ku buzima bwe.

Bamwe mu bakurikiranira hafi ibibera muri icyo gihugu baravuga ko ashobora kuba arwaye indwara ya gute (gout) cyangwa se ashobora kuba ababara mu mayunguyungu.

Hari n’abibazaga niba koko agishoboye kuyobora igihugu.

Habonetse gusa amafoto ye afite inkoni ku buryo bikomeye kumenya niba yagendaga bimugoye cyane cyangwa se niba hari ahagaze gusa ngo bamufotore.

Birakomeye kandi kumenya niba iyo nkoni imufasha kugenda kubera uburwayi asanganywe cyangwa se niba ariyo kumufasha amaze kubagwa.