Urubanza rwo gukatira Pistorius rwasubukuwe

Igihano kinini Oscar Pistorius ashobora guhabwa ni imyaka 15 Uwufise ububasha kw’isanamu Getty
Image caption Igihano kinini Oscar Pistorius ashobora guhabwa ni imyaka 15.

Urubanza rwo gukatira Oscar Pistorius wahamijwe icyaha cyo kwica atabishaka umukunzi we Reeva Steenkamp rwasubukuwe i Pretoria muri Afurika yepfo.

Abunganira uyu mukinnyi ngororangingo w’icyamamare bakomeje kuvuga ko adakwiriye guhabwa igihano cyo gufungirwa muri gereza.

Umwe mu batangabuhamya bamwunganira yifuje ko yafungishwa ijisho cyangwa se agahabwa igihano nsimburagifungo.

Ku wa kabiri, uruhande rw’ubushinjacyaha rwavuze ko umuryango wa Reeva Steenkamp wanze gufata amafaranga Pistorius yashakaga kuwuha ngo yigure kubera kwica umukobwa wabo.

Uru rubanza byitezwe ko ruzamara iminsi itari mike kuko kugeza ubungubu ubushinjacyaha butari bwahamagaza abatangabuhamya.

Mu kwezi gushize Oscar Pistorius yahamijwe icyaha cyo kwica umukunzi we Reeva Steenkamp atabigambiriye.

Ashobora guhanishwa icyaha cyo gufungwa imyaka igera kuri 15 cyangwa se agahabwa igihano gito cyo kwishyura ihazabu.