Abiyahuzi bahitanye abantu 16 muri Irak

Abiyahuzi bakunze gutega ibisasu mu murwa mukuru wa Irak Uwufise ububasha kw’isanamu Reuters
Image caption Abiyahuzi bakunze gutega ibisasu mu murwa mukuru wa Irak.

Amakuru aturuka mu gipolisi no mu buvuzi mu gihugu cya Irak aravuga ko hari imodoka eshatu zaturikirijwemo ibisasu mu murwa mukuru, Baghdad, hagapfa abantu byibura 16 mu duce dutuwemo n'abayisilamu b'abashia.

Imodoka ebyiri zaturikirijwemo ibisasu hafi y'agace gatuwe cyane ka Kadhimiyah zahitanye abantu byibura 9, mu gihe umwiyahuzi yagongesheje imodoka yari yujuje ibisasu bariyeri y'igipolisi ahitwa Talbiya hafi ya Sadr City maze ahitana abantu byibura barindwi.

Abandi bantu benshi bakomerekeye muri ibyo bitero. Kugeza ubungubu nta muntu cyangwa se umutwe wari wiyemerera ko uri inyuma y'ibyo bitero.

ONU ivuga ko mu kwezi gushize kwa cyenda abantu barenga 1100 bishwe muri Iraq.