Ebola ngo iriyongera cyane muri Sierra Leone

Ebola iriyongera muri Sierra Leone. Uwufise ububasha kw’isanamu Reuters
Image caption Ebola iriyongera muri Sierra Leone mu gihe isa n'igabanuka muri Liberia.

Umuryango mpuzamahanga utegamiye kuri leta – Africa governance initiative, AGI – uravuga ko mu duce tw’icyaro muri Sierra Leone indwara ya Ebola yiyongera inshuro icyenda kurusha uko byari bimeze mu mezi abiri ashize.

Nubwo bwose mu byaro bimeze gutyo, AGI iravuga ko no mu murwa mukuru Freetown indwara ya Ebola yiyongera ku buryo umubare w’abayandura bashya buri munsi wikubye inshuro 6 ugereranyije no mu mezi abiri ashize.

Aho icyo cyorezo ngo gisa n’ikigabanuka ni mu karere ka Bombali kari mu majyaruguru y’igihugu.

Muri Liberia ho ariko umubare w’abantu bashya bandura iyo ndwara ngo urasa n’ugabanuka.

Uyu muryango wa AGI - washinzwe na Tony Blair wahoze ari ministiri w’intebe w’Ubwongereza - uravuga ko utazi neza impamvu bimeze gutyo.

Gusa uvuga ko muri ibyo bihugu byombi gushyingura abahitanywe n’iyo ndwara bisigaye bikorwa mu buryo iyo ndwara itanduza abasigaye.

Kimwe cya kabiri cy’abanduye Ebola bivugwa ko iba yabagezemo ivuye ku mirambo yabo yahitanye.