Muri Burkina Faso bumvikanye ku nzibacyuho

Blaise Compaore ubu yahungiye muri Cote d'ivoire Uwufise ububasha kw’isanamu AFP
Image caption Blaise Compaore ubu yahungiye muri Cote d'ivoire.

Igisirikare n’abanyapolitike muri Burkina Faso bumvikanye ku nzibacyuho nyuma y’ibiganiro byabereye i Ouagadougou.

Umuvugizi w’ibyo biganiro yavuze ko abari babirimo bose bemeranije ku mushinga w’amasezerano azagenga inzibacyuho.

Inzego z’inzibacyuho zigamije guha ubutegetsi abasivili mbere yuko yaba amatora rusange mu mwaka utaha.

Ayo masezerano ateganya ko umukuru w’igihugu w’agateganyo ashyirwaho n’inteko idasanzwe igizwe n’abanyamadini, igisirikare, abanyapolitiki n’abo mu miryango idaharanira inyungu za politiki.

Uwo mukuru w’igihugu w’agateganyo nawe azahita ashyiraho minisitiri w’intebe ugomba nawe gushyiraho leta izaba igizwe n’abaminisitiri 25.

Harateganywa kujyaho kandi inteko nshingamategeko y’inzibacyuho izaba igizwe n’abantu 90.

Igisirikare cyafashe ubutegetsi nyuma ya Perezida Blaise Compaore yeguye ku butegetsi kubera imyigaragambyo y’abaturage yamusaba kudahindura itegeko nshinga ngo yongere kwiyamamaza.

Lt-Col Isaac Zida niwe wavuze ko ari umukuru w’igihugu nyuma yaho Blaise Compaore – wari umaze imyaka 27 ku butegetsi - ahungiye muri Cote d’ivoire.

Mu cyumweru gishize Umuryango w’ubumwe bwa Afurika wari wahaye igisirikare igihe cy’ibyumweru bibiri kugirango kibe cyahaye ubutegetsi abasivili bitaba ibyo kigashobora kuba cyafatirwa ibihano.