Uganda: Umuyaya wakubise akana yareraga

Umukozi akubita umwana Uwufise ububasha kw’isanamu Daily Monitor
Image caption Umukozi akubita umwana

Ibihumbi by'abantu kwisi hose bakurikira ikoranyambaga kuri internet, bakomeje gutanga ibitekerezo byamagana Video yasohotse yerekana umukozi wo mu rugo (umuyaya) muri Uganda wareraga umwana, akaza ku mukorera ibikorwa by'iyicya rubozo.

Iyo video yafashwe na Camera ya CCTV yo munzu yerekanye uwo mwana witwa Arnella w'amezi 18 akubitwa nabi cyane n'umukozi wo murugo, yatumye abategetsi bahagurukira icyo kibazo bivuye inyuma.

Ababyeyi batashye bakabona iyo video, bahise bihutisha umwana kwa muganga, umwana aravurwa ubu akaba ari muzima ndetse n'abantu bamwe bagiye kumusura basanga ari muzima, uretse ko hari ibice bimwe by'umubiri basanze byarangiritse nubwo kwa muganga bataravuga neza ibyo aribyo.

Nyina w'uwo mwana kuva aho aboneye iyo video aracyarira kandi ntarashobora kuvugisha abantu.

Igipolisi cyahise gifata uwo mukozi kibanza kumujyana kwa muganga kugirango barebe niba ari muzima cyangwa niba atarwaye mu mutwe mbere yo kumushyikiriza inkiko.

Basanze ari muzima, bamutwara mu rukiko, bavuga ko yakoze ibikorwa by'iyica rubozo kuri uwo mwana.

Ariko umushinjacyaha yahinduye ibirego avuga ko akwiriye gushinjwa icyaha cyo gushaka kwica umuntu.

Iyo video imaze kurebwa n'abantu barenga miliyoni 12 kw'isi kandi bose bakaba bamaze gutanga ibitekerezo kuri iyo video na cyane cyane ko uwo mukozi agomba guhanwa by'intangarugero.