Rwanda: Kizito yitandukanije n'abamuburanira

Kizito Mihigo
Image caption Kizito Mihigo

Mu Rwanda uyu munsi urubanza ruregwamo umuhanzi Kizito Mihigo na bagenzi be rwakomeje mu rukiko rukuru rwa Kigali, Kizito Mihigo ukomeje kwemera icyaha aregwa, yasabye urukiko ko yakomeza kuburana nta mwunganizi mu by'amategeko, ngo kuko adahakana icyaha kandi agisabira imbabazi.

Kizito Mihigo wafashwe mu kwezi kwa kane k'uyu mwaka, aregwa ibyaha birimo no gushaka kugirira nabi umukuru w'igihugu, abamwunganira bagerageje gukora ibishoboka byose ngo bamukureho icyaha bifashishije ingingo z'amategeko ariko aranga abitera utwatsi.

Akigera imbere y'urukiko rukuru mu gitondo cy'uyu munsi, umuhanzi Kizito ari kumwe na bagenzi be baregwana hamwe, yabwiye urukiko ko atagikeneye umwunganira mu by'amategeko.

Yavuze ko we yaburanye yemera icyaha, ko hari umwanzuro yamaze gushyikiriza abamwunganira ugenewe ubushinjacyaha n'urukiko ntibawutangire igihe.

Kizito yemera ibyaha byose aregwa, birimo kugambanira igihugu afatanyije n'ihuriro nyarwanda RNC n'umutwe wa FDRL.

Ku ruhande rw'abamwunganira, bo bavuga ko KIZITO yemera ibyaha kuko atazi amategeko, kandi ko we anagendera ku mahame y'idini, ko atige agira uruhare mu kurema cyangwa gukorana n'umutwe wa FDLR n' ihuriro RNC.

Gusa, bakavuga ko icyo uwo bunganira yakoze ari ukuvuga nabi ubutegetsi.

Nyuma y'uko Kizito akomeje gutsimbarara ku cyemezo cy'uko adakeneye umwunganizi, ubwo urubanza rwakomezaga kuri bagenzi be we yari yicaye asoma igitabo, mu gihe umwunganira yari amaze gusohoka mu cyumba cy'iburanisha yubahiriza icyifuzo cya Kizito.

Undi wakomeje kuburana mw'itsinda rya Kizito na bagenzi be ni Jean Paul Dukuzumuremyi.

Uyu nawe yabaye uwa 2 ubwiye urukiko ko inyandikomvugo yakoreshejwe mu bugenzacyaha no mu bushinjacyaha zitahabwa agaciro, kubera icyo yise ifungwa mu buryo budakwiye ikiremwamuntu.

Yavuze ko yamaze igihe cy'ukwezi afungiwe ahantu hatazwi, apfutse mu maso kandi ngo asobanurirwa ibyo azavuga nagera imbere y'urukiko.

Muri uru rubanza, ubushinjacyaha buvuga ko bufata nk'ibisanzwe uburyo abaregwa bakomeza guhakana inyandiko bakoreshejwe mu bugenzacyaha no mu bushinjacyaha.

Kugeza ubu batatu barimo na Cassien NTAMUHANGA wakoraga umwuga w'itangazamakuru, nibo bamaze kuburana muri bane bagize itsinda ry'urubanza rwa Kizito Mihigo.

Cyakora KIZITO wenyine, niwe wemeye icyaha kuva urubanza rugitangira kugeza ubu, ibisa n'ibyatunguye abantu batari bake bari bazi uyu muhanzi.