Abanye Uganda bahawe indangamuntu

Museveni yavuze ko kugira karangamuntu bigiye gufasha guteganyiriza abanyagihugfu neza
Image caption Museveni yavuze ko kugira karangamuntu bigiye gufasha guteganyiriza abanyagihugfu neza

Umukuru wa Uganda Yoweri Museveni uno munsi yatangije kumugaragaro igikorwa cyo guha abanyagihugu indangamuntu.

Bubaye ubwambere mu mateka y'igihugu cya Uganda, hatangwa indangamuntu za leta zihabwa buri munyagihugu wese uri hejuru y'imyaka 16.

Iyi ndangamuntu izajya inakoreshwa nk'icyangombwa cyemerera umunyagihugu kujya mu bihugu bya Africa y'uburasirazuba adakoresheje passport.

Museveni yavuze ko bigiye no gufasha guteganyiriza abanyagihugu neza.

Kuva igihugu cya Uganda cyabaho nta ndangamuntu yigeze ibaho, uwugize icyo akenera mu buyobozi yakoreshaga izindi mpapuro.