Kongo ivuga ko yiteguriye gutahana abahoze muri M23

Abahoze muri M23 gereranirije mu Rwanda
Image caption Abahoze muri M23 gereranirije mu Rwanda

Leta ya Repubulika iharanira demokarasi ya Kongo iravuga ko igiye gutangira igikorwa cyo gutahura Abanyekongo bahoze mu mutwe wa M23.

Bahungiye mu Rwanda no muri Uganda nyuma yo gutsindwa intambara mu kwezi kwa 11 kw'umwaka ushize.

Leta ya Kongo iravuga ko abo bahoze ari abarwanyi bazaba bashyizwe mu nkambi z'agateganyo mu gihe bategereje guhabwa imbabazi.

Minisitiri w'ububanyi y'amahanga wa Kongo, Lambert Mende, ariko yabwiye BBC ko hazataha gusa Abanyekongo.

Ngo M23 yari irimo n'Abanyarwanda, abanye Uganda bikanashoboka ko haba harimo n'Abarundi.

M23 ariko yoyo ivuga ko badashobora kujyanwa nk'uwujyana imifuka y'amasaka, ngo hari ibigomba kubanza dutunganywa.