Urwanda ruregwa kwirengagiza igifaransa

Frank Habineza

Ishyaka riharanira demokarasi n'ibidukikije mu Rwanda, ryatanze ikirego mu rukiko rw'ikirenga rirega leta ko yica itegeko nshinga yirengagiza gukoresha ururimi rw'igifaransa.

Iryo shyaka riravuga ko inzego za leta nka banki nkuru y'igihugu, ikigo gishinzwe imisoro n'amahoro, ikigo gishinzwe indangamutu n'ibindi, bikoresha icyongereza gusa cyangwa icyongereza n'ikinyarwanda gusa bikareka igifaransa ku bushake kandi binyuranye n'itegeko nshinga.

Umuyobozi w'iryo shyaka, Frank Habineza, yabwiye BBC ko itegeko nshinga ry'Urwanda rivuga ko indimi zemewe ari ikinyarwanda, igifaransa n'icyongereza.

Habineza yatanze urugero rw'inoti nshya z'amafaranga 5000 na 2000 ziri hafi gusohoka,yavuze ko ziriho icyongereza n'ikinyarwanda gusa.