Mugabe yirukanye abandi 7

Robert Mugabe
Image caption Robert Mugabe

Perezida Robert Mugabe wa Zimbabwe yirukanye abandi baminisitiri 7 bakekwa ko bari bashyigikiye Joice Mujuru, wakuwe ku mwanya wa visi perezida mu ntangiriro z'uku kwezi.

Itangazo ryasohowe n'ibiro bya perezida, ryavuze ko bakuwe ku kazi kubera ko batakoraga neza.

Bamanisitiri bamaze gukurwa ku kazi ubu babaye 16.

Perezida Mugabe ufite imyaka 90, wageze k'ubutegetsi muri 1980, ubu ari mu kiruhuko hanze y'igihugu.