Umukobwa arashinja ababyeyi be kumuha Boko Haram

Boko Haram ikunze kugaba ibitero by'abiyahuzi Uwufise ububasha kw’isanamu AFP
Image caption Boko Haram ikunze kugaba ibitero by'abiyahuzi.

Muri Nigeria, umwana w'umukobwa w'imyaka 13 yavuze ko ababyeyi be bamuhaye umutwe wa Boko Haram kugirango umukoreshe nk'umwiyahuzi utega ibisasu.

Avugira mu kiganiro n'abanyamakuru cyakoreshejwe n'igipolisi, uwo mukobwa yavuze ko yajyanywe mu mujyi wa Kano aho abandi bakobwa babiri baturikirije ibisasu bahawe.

Abantu byibura 10 baguye muri icyo gitero cyagabwe ku itariki ya 10 za kuno kwezi.

Igipolisi kivuga ko uyu mukobwa cyamutaye muri yombi acyambaye ibisasu yagombaga guturitsa.

Uwo mukobwa yabwiye abanyamakuru ko ababyeyi be bamushyikirije intagondwa za Boko Haram zari zihishe mu ishyamba riri hafi y'umujyi wa Gidan Zana uri muri leta ya Kano iri mu majyaruguru ya Nigeria.

Yavuze ko umwe mu bayobozi bazo yamubajije niba ashobora kwiturikirizaho ibisasu, maze ngo amusubiza ko atabishobora.

Ngo bamubwiye ko nabikora azajya mu ijuru ariko ngo aranga aranangira.

Amaze kwanga ngo bamubwiye ko natabikora bamurasa cyangwa bakamuta mu mwobo.

Mu nyuma ngo yaje kwemera kugira uruhare muri icyo gitero ariko yongeyeho ko atigeze agambirira kubikora.

Uwo mwana w'umukobwa kandi yavuze ko yakomeretse igihe umwe mu bakobwa babiri barikumwe yaturikizaga igisasu yari afite.

Ngo yahise ajyanywa kwa muganga ari naho bamusanganye ibisasu yari afite.

Birakomeye kumenya neza niba ibi bivugwa n'uyu mukobwa byose ari ukuri.

Abanyamakuru bari muri Nigeria baravuga ko nta munyamategeko umwunganira bari barikumwe muri icyo kiganiro.