Papa yifurije isi amahoro

Papa Fransisiko yasabye abashyamiranye kumvikana Uwufise ububasha kw’isanamu AP
Image caption Papa Fransisiko yasabye abashyamiranye kumvikana.

Mu ijambo umushumba wa Kiliziya Gatolika avuga aha umugisha isi ku munsi mukuru wa Noheli rizwi ku izina rya Urbi et Orbi, Papa Fransisiko yibanze cyane ku bantu bibasiwe n’intambara cyane cyane muri Syria no muri Irak.

Yasabye kandi ko haba amahoro mu karere ko mu Burasirazuba bwo hagati kandi asaba ko haba ibiganiro hagati y’abashyamiranye kuva muri Ukraine kugera muri Nigeria.

Ejo Papa Fransisiko yavuganye kuri telephone n’impunzi z’abanya Irak ziri mu nkambi iri hafi ya Irbil mbere yuko asoma misa yo mu ijoro rya Noheli.

Yasabye izo mpunzi zavuye mu byabo kubera intagondwa zo mu mutwe wa Leta ya Kiyisilamu kwihangana kandi ababwira ko abazirikana cyane.

Ibitero by’uyu mutwe byatumye abakiristu babarirwa mu bihumbi n’abandi bantu bo mu yandi madini y'abanyamuke bahunga amago yabo muri Iraq no muri Syria.