Imirambo y'abari mu ndege ya AirAsia yavanywe mu nyanja

Imirambo 7 niyo imaze kuvanwa mu nyanja Uwufise ububasha kw’isanamu EPA
Image caption Imirambo 7 niyo imaze kuvanwa mu nyanja

Imirambo ya mbere y'abantu baguye mu mpanuka y'indege ya AirAsia yavanywe mu nyanja.

Abasirikare bavanye mu ndege amasanduku abiri ahitwa Surabaya aho iyo ndege yari itwaye abantu 162 yahagurutse iva ku cyumweru yerekeza muri Singapore.

Hagati aho hakomeje ibikorwa byo gushakisha abandi bantu bari bayirimo n'icyuma kibikwamo ibirebana nuko indege igenda bita Black Box.

Ariko rero ibyo bikorwa bibangamiwe n'ikirere kitameze neza hejuru y'inyanja ya Java.

Kugeza ubungubu imirambo 7 niyo imaze kuvanwa mu mazi.