Umunya Libya ukekwaho iterabwoba yaguye muri Amerika

Anas al-Liby yari yarahakaye ibyaha by'iterabwoba yashinjwaga Uwufise ububasha kw’isanamu AFP
Image caption Anas al-Liby yari yarahakanye ibyaha by'iterabwoba yashinjwaga.

Anas al-Liby – ukekwaho kuba umuyobozi muri al-Qaeda – yitabye imana hasigaye iminsi mike ngo agezwe imbere y’urukiko rw’i New York muri Leta zunze ubumwe za Amerika.

Yashinjwaga kuba yari inyuma y’ibitero by’iterabwoba byagabwe kuri za ambasade za Leta zunze ubumwe za Amerika muri Kenya no muri Tanzania muri 1998 byahitanye abantu barenga 220.

Anas al-Liby, w’imyaka 50 y’amavuko, yaguye mu bitaro nkuko byatangajwe n’umugore we n’abamwunganira mu mategeko.

Byavugwaga ko yari arwaye canseri y’umwijima.

Yatawe muri yombi mu gitero abasirikare ba Amerika bagabye i Tripoli muri 2013.

Yagombaga kugezwa imbere y’urukiko ku itariki ya 12 za kuno kwezi.

Abu Anas al-Liby – izina rye nyakuri rikaba ari Nazih Abdul-Hamed al-Ruqai - yari yarahakanye ibyaha by’iterabwoba yashinjwaga.