Abaturage bashimuswe muri Nigeria

Umwaka ushize Boko Haram yashimuse abana b'abakobwa barenga 200 Uwufise ububasha kw’isanamu AP
Image caption Umwaka ushize Boko Haram yashimuse abana b'abakobwa barenga 200.

Abantu bakekwaho kuba ari intagondwa zo mu mutwe wa Boko Haram ugendera ku matwara akaze y’idini ya Islam bashimuse abana b’abahungu n’abasore bagera kuri 40 mu murenge uri mu majyaruguru ya Nigeria.

Abantu bahunze uwo murenge wa Malari wo muri leta ya Borno babashije kugera mu murwa mukuru w’iyo ntara – Maiduguri – bavuze ko abo bantu bashimuswe mu ijoro rishyira umunsi mukuru w’ubunani.

Abo baturage bo mu murenge wa Malari bavuze kandi ko abagabo bitwaje imbunda baje bari mu makamyoneti maze bagategeka abantu bose b’igitsina gabo kuza kumva umuvugabutumwa.

Abasore ngo bahise bafatwa maze bajyanywa mu ishyamba riri hafi ahongaho.

Umwaka ushize Boko Haram yashimuse abana b’abakobwa bagera kuri 200 mu ishuri ryo muri leta ya Borno.

Mu mwaka ushize kandi abantu barenga 2000 baguye mu bikorwa by’urugomo bifitanye isano n’ibitero by’izo ntagondwa mu majyaruguru y’uburasirazuba bwa Nigeria.