Korea ya ruguru yamaganye ibihano bya Amerika

Filime The interview ikinwamo umugambi wo kwica umukuru wa Korea ya ruguru Uwufise ububasha kw’isanamu AFP
Image caption Filime The interview ikinwamo umugambi wo kwica umukuru wa Korea ya ruguru.

Korea ya ruguru yamaganye ibihano yafatiwe na Amerika nyuma y’ibitero byagabwe kuri interineti ku kigo Sony Pictures gikora amafilime .

Leta zunze ubumwe za Amerika zafatiye ibihano ibigo bitatu byo muri Korea ya ruguru n’abantu ku giti cyabo 10 nyuma yaho ibiro bishinzwe iperereza imbere muri Amerika – FBI – bishinje Pyongyang kuba ariyo yari inyuma y’igitero cyo kuri interineti cyagabwe kuri Sony Pictures.

Abategetsi ba Korea ya ruguru bishimiye icyo gitero ariko bavuga ko nta ruhare bakigizemo.

Cyagabwe igihe ikigo Sony Pictures cyiteguraga kwerekana filime igamije gusetsa yitwa The interview ikinwamo umugambi wo kwica umukuru wa Korea ya ruguru.