Rwanda : Jean Uwinkindi mu rukiko

Jean Uwinkindi
Image caption Jean Uwinkindi

Mu Rwanda Pasteur Jean UWINKINDI uregwa ibyaha bya Genocide yongeye kwitaba urukiko rukuru.

UWINKINDI yabwiye urukiko ko ajuririye umwanzuro w’urukiko wo guhindura abamwunganira.Urukiko rwari rwategetse ko abamwunganira bahindurwa ku mpaqmvu zicyo rwise kugira imyitwarire idahwitse.

Mu rubanza rwamaze igihe cy’ amasaha abiri, Pasteur Jean Uwinkindi yari wenyine mu ntebe nta bunganizi.

Abunganizi be aribo ba Maitre Gatera Gashabana na Jean Baptiste Niyibizi bongeye kutitabira iburanisha ku mpamvu uwo bunganira yavuze ko ngo batarabona amafaranga y’umushahara wabo bakoreye kuva mu kwezi kwa kabiri umwaka ushize.

Mu rubanza ruheruka aba bunganira Uwinkindi bari basohotse mu rukiko urubanza rutarangiye.bavugaga ko urukiko rudahaye agaciro ubujurire bwabo bwo kwiga kukibazo cy amasezerano y imikorere bagirany n urugaga rwabo.

icyo gihe banahanishijwe gutanga ihazabu y amafaranga ibihumbi 500,000 kuri buri wese ruvuga ko batereranye uwo bunganira.

Ibi bikaba aribyo urukiko rwahereyeho ruvuga ko bakomeje kwitwara nabi bityo bakaba bagomba gusimburwa.

Mu rubanza rw’uyu munsi,Pasteur Uwinkindi yajuririye icyo cyemezo cyo kumuha abandi bunganizi.

Avuga ko kuba batitabira urubanza kubera icyo yise gahunda yo gukurikirana amafaranga yabo ari impamvu zumvikana ariko ko yiteguye gukomezanya nabo igihe bazagarukira.

Unushinjacyaha bwo bushyihikiye ko hazanwa abandi bunganizi kugira ngo urubanza rukomeza,mu gihe Uwinkindi asanga ubushinjacyaha ataribwo bwakagombye kumusabira guhabwa abandi bunganizi.

Ikibazo cy’abunganizi muri uru rubanza gikomeje gukurura impaka nyinshi.Bavuga ko Ministeri y’ubutabera yivanze mu masezerano bagiranye n’urugaga rwabo.Urubanza rwsubitswe umwanzuro ukazatangwa ku itariki 5 z’ukwezi gutaha.