Rwanda: Internet irafasha mu guca imanza

Imanza mu Rwanda
Image caption Imanza mu Rwanda

Urwego rw’ubucamaza mu Rwanda ruragenda rurushaho gukoresha uburyo bw’ikoranabuhanga mu guca imanza kandi ngo birimo gufasha kugabanya ibirarane by’imanza mu nkiko.

Kugeza ubu ngo ntibikiri ngombwa ko umuturage utuye kure mu ntara akora urugendo ajya gutanga ubuhamya mu rukiko rukuru, kuko ngo ashobora no kubutanga akoresheje uburyo bwitwa IYAKURE cyangwa Video Conference mu rurimi rw’icyongereza ari mu rukiko rwisumbuye rumwegereye.

Mu cyumba cy’urukiko rw’ikirenga, uwo ni umwe mu bacamanza urimo kugeza kuri bagenzi be uko yaciye zimwe mu manza umwaka ushize.

Yifashishije uburyo bwitwa IYAKURE cyangwa se Video Conference, ari mu cyumba cy’urukiko rwisumbuye rwa Nyanza, ariko akaba abwira abateraniye mu cyumba cy’urukiko rw’ikirenga I Kigali.

Kkunshuro ya mbere kandi bacamanza n’abandi banditsi b’inkiko bo mu Ntara bose baramukurikirira aho basanzwe bakorera.

Urebye ntaho butandukaniye cyane no kuba begeranye nawe amaso ku maso.

Uburyo umuvugizi w’inkiko Itamwa Emmanuel avuga ko bufasha cyane kugabanya amafaranga Leta yakoreshaga n’abaturage kuri ubu

Ureste kuba inkiko zisigaye zikoresha cyane uburyo bwo kubika imanza mw’ikoranabuhanga, kugeza ubu ntibikinashoboka ko umuturage atanga ikirego mu rukiko rw’ikirenga atifashishije internet.

Ibi nabyo ngo bikaba byaragabanyije ibirarane by’imanza mu nkiko kubera umuvuduko w’ikoranabuhanga mu nkiko.

Urwego rw’ubucamanza ruranavuga kandi ko abaturage batagira imbogamizi kw’ikoranabuhanga ngo kuko henshi mu gihugu hari abacuruza iryo tumanaho rya internet banabafasha ku mafaranga make ari hasi ku yo bakoreshaga ku rugendo.

Uru rwego runaravuga kandi ko ubwo buryo bose hamwe n’ubwo kwakira umutangabuhamya mu rukiko atiriwe akora urugendo rurerure buzafasha kwihutisha ibirarane by’imanza.