Ibiciro bya telefone muri EAC ntibingana

Guhamagara mu karere ka EAC birahendutse ahandi birahenze
Image caption Guhamagara mu karere ka EAC birahendutse ahandi birahenze

Mu Rwanda abakora imirimo y’ubucuruzi bakunze guhamagara mu bihugu by’Afrika y’iburasirazuba birimo Kenya na Uganda baravuga ko nyuma y’aho habereye igabanuka ry’ibiciro hafi ½ ku byari bisanzwe ubucuruzi bumaze kwaguka mu karere mu gihe cy’ukwezi kumwe.

Cyakora nubwo bimeze gutyo, guhamagara mu Burundi byo biracyakorwa n’umugabo bigasiba undi, kuko ngo ho nta kirahinduka.

Uku kugabanuka kw’ibiciro by’itumanaho rya telefone ngendanwa, kwakiriwe neza n’abakora ubucuruzi n’ingendo mu karere k’Afrika y’iburasirazuba.

Guhamagara ku mirongo ya telefone y’ibihugu bihuriye mu muhora wa ruguru, byatangiye mu kwezi kwa mbere k’uyu mwaka.

Ibiciro bishya bigaragaza ko guhamagara byagabanutseho hafi ½ ku biciro byari bisanzwe.

Ni ku bihugu bimwe bihuriye mu muhora wa ruguru, u Rwanda Kenya na Uganda.

Cyakora Sudani y’epfo nayo ivuga ko ifite ubushake muri iyi gahunda, iracyategerejwe mu gihe kiri imbere.

Ibihugu byose biri muri uwo muryango siko byose biragerwaho n’irigabanuka.

Ngo guhamagara mu Burundi uri i Kigali bikorwa n’ufite amikoro ahagije.

Mu Rwanda habarurwa ibigo by’itumanaho rikoresha Telefone ngendanwa bitatu.

Hari umuvuduko wihuta cyane kubazikoresha kuko kugeza ubu barenga ½ cy’abaturage bose.

Ikigo cy’igihugu cyita ku mirimo ifitiye igihugu akamaro, (RURA), cyerekana ko mu mwaka w’2014 bari ku rugero rwa 65%.

Ni ukuvuga abaturage barenga miliyoni esheshatu.

Ku bihugu 3 bimaze guhuza ikirere mu by’itumanaho ry’imirongo ya telefone, kuri ubu guhamagarana hanze y’igihugu ntibigitandukanye no guhamagarana mu gihugu imbere.

Gusa, hari abakibangamiwe no guhamagara ku biciro bihanitse abatuye mu bindi bihugu biri mu muryango w’Afrika y’iburasirazuba nk’ u Burundi na Tanzaniya bitaritabira iyi gahunda.