Amatora yo muri Nigeria yigijwe inyuma

Abasirikare bagombaga kurinda amatora ngo barimo kurwanya Boko Haram Uwufise ububasha kw’isanamu GETTY
Image caption Abasirikare bagombaga kurinda amatora ngo barimo kurwanya Boko Haram.

Akanama gashinzwe amatora karavuga ko kafashe icyo cyemezo kubera ko abasirikare bakenewe mu kurinda ibiro by’amatora bari mu gikorwa cyo kurwanya Boko Haram.

Icyo cyemezo cyakiriwe neza n’ishyaka riri ku butegetsi ariko amashyaka atavuga rumwe na leta ntiyagishimye.

Ayo mashyaka aravuga ko kwigiza inyuma itariki y’amatora ho ibyumweru 6 ari igisebo gikomeye kuri demokarasi.

Muhammadu Buhari – wigeze kuyobora Nigeria ku butegetsi bwa gisirikare – wo mu ishyaka rya APC (All Progressives Congress) na Perezida Goodluck Jonathan wo mu ishyaka rya PDP ( People’s Democratic Party) nibo bazahatanira umwanya w’umukuru w’igihugu muri ayo matora yari ateganijwe ku itariki ya 14 za kuno kwezi.

Ingabo za leta ya Nigeria zihanganye n’intagondwa zigendera ku matwara akaze y’idini ya Islamu mu majyaruguru y’uburasirazuba bw’igihugu.

Abantu babarirwa mu bihumbi baguye mu bitero by’uwo mutwe mu myaka itandatu ishize.