Indi nama ku makimbirane yo muri Ukraine

Ingabo za Ukraine zihanganye n'inyeshyamba zishyigikiye Uburusiya Uwufise ububasha kw’isanamu EPA
Image caption Ingabo za Ukraine zihanganye n'inyeshyamba zishyigikiye Uburusiya.

Abayobozi b’Uburusiya, Ukraine, Ubudage n’Ubufaransa bazahurira i Minsk muri Belarus ku wa gatatu mu biganiro bigamije kugarura amahoro mu burasirazuba bwa Ukraine.

Ibi bitangajwe nyuma y’ibiganiro abayobozi b’ibyo bihugu bagiranye kuri telefoni kuri kino cyumweru.

Abantu barenga 5000 nibo bamaze kugwa mu mirwano hagati y’ingabo za leta ya Ukraine n’inyeshyamba zishyigiye Uburusiya kuva mu kwezi kwa kane k’umwaka ushize.

Ibihugu byo mu Burayi na Amerika bishinja Uburusiya guha intwaro izo nyeshyamba no kwohereza ingabo zabwo muri Ukraine.

Ibyo byose ariko Uburusiya burabihakana.

Umukuru wa leta y’Ubudage, Angela Merkel na Perezida w’Ubufaransa, Francois Hollande, nibo barangaje imbere abari mu bikorwa byo gushaka ingamba zo kubonera amahoro igihugu cya Ukraine.