Umwimbu w'ibigori wariyongereye mu Rwanda

Uwufise ububasha kw’isanamu GETTY
Image caption Ibigori bimanitse birindiriye kwuma

Hari ukwiyongera k'umusaruro, ariko bamwe mu bahinzi b'ibigori bakunze kuvuga ko bahahombera biturutse ku biciro biri hasi ugereranyije n'ibyo baba bashoye.

Batunga agatoki Minisiteri y'ubuhinzi kugira uruhare muri iki giciro kibahendesha.

Cyakora mu kiganiro n'abanyamakuru, umunyamabanga wa Leta muri iyo Ministeri Tony NSANGANIRA yabihakanye.

Yavuze ko uruhare bagira mu kugena igiciro ahubwo ari urufasha umuturage kudahomba.

Kuva aho gahunda yo guhitamo igihingwa abaturage bagomba guhuriraho mw'ihinga itangiriye, hirya no hino mu gihugu hakomeje kuvuka inganda nini niziciriritse zose zirwanira umusaruro wabo.

Abahinzi bo bavuga ko banyiri izo nganda bahabwa na Leta amahirwe yo kwikubira inyungu bonyine.

Ariko hari n'abakunze kuvuga ko byabambuye uburenganzira bwo guhinga ibiribwa bari bamenyereye kandi byabarindaga inzara nk'ibijumba bisigaye ari imbonekarimwe.

Nko mu gishanga kimwe cyuzuye uturima twinshi, abaturage bose bategetswe guhinga imbuto imwe, mu gihe kimwe, kandi bagasarurira rimwe.

Leta yo ikavuga ko iyi politiki igamije kuzamura ubukungu n'ubuzima bw'umuturage bishingiye kw'iyongerwa ry'agaciro ku musaruro we.

Kugeza ubu abakora ubuhinzi nk'umwuga mu Rwanda barenga 70%.

Ariko Ministeri y'ubuhinzi imaze gutangaza gahunda nshya yo kongera uru rugero biciye gufasha urubyiruko mu gukora uwo mwuga nk'ubundi bucuruzi.