Denmark iri mu kiriyo

Ukekwa kuba yaragabye ibyo bitero yishwe arashwe n'igipolisi Uwufise ububasha kw’isanamu AP
Image caption Ukekwa kuba yaragabye ibyo bitero yishwe arashwe n'igipolisi.

Muri Denmark uyu wa mbere ni umunsi w'ikiriyo mu gihugu hose cyo kwibuka abantu bibasiwe n'ibitero cy'iterabwoba byagabwe mu mpera z'icyumweru gishize mu murwa mukuru Denmark.

Amabendera yazamuwe kugeza hagati kandi k'umugoroba abantu babarirwa mu bihumbi baraza guhurira mu mijyi inyuranye kugirango bibuke abaguye muri ibyo bitero.

Abantu babiri nibo basize ubuzima muri ibyo bitero byari byibasiye urusengero rw'abayahudi n'ahantu haberaga inama ku bwisanzure bwo kuvuga icyo umuntu ashatse.

Umugabo witwaje imbunda wakekwaga kuba ariwe wagabye ibyo bitero yishwe arashwe n'igipolisi ku cyumweru.

Yari azwiho kugira uruhare mu bikorwa binyuranye by'urugomo kandi birakekwa ko yinjijwemo amatwara akaze y'idini ya Isilamu aho yari afungiye muri gereza.

Hari abantu babiri batawe muri yombi bakekwaho kumufasha muri ibyo bitero.