Rwanda: Urubanza rwa Colonel Byabagamba

Byabagamba na Rusagara
Image caption Byabagamba na Rusagara

Mu Rwanda urubanza ruregwamo Coloneli Tom BYABAGAMBA wahoze akuriye abarinda umukuru w’igihugu na Generali RUSAGARA rurakomeje.

Abo bagabo bafashwe umwaka ushize bahakana ibyaha byose baregwa birimo kwamamaza ibihuha bigamije gusebya ubutegetsi bigamije bwangisha abaturage.

Ubushinjacyaha buravuga y’uko icyifuzo cyabo cyo kuburana bari hanze kitahabwa agaciro n ubwo bo babisaba bavuga ibyo bwari bufiteho impungenge bagifatwa bitakiriho.

General Frank RUSAGARA wasezerewe mu gisirikare kubera iza bukuru we yitaba urukiko mu mwambaro w’icyatsi kibizi w’imfungwa za gisirikare.

Bitandukanye na Coloneli Tom BYABAGAMBA wahoze akuriye abarinda umukuru w’igihugu Paul KAGAME, we witaba urukiko yambaye imyenda ya gisirikare kuko akibarirwa mu ngabo z’igihugu.

Bombi baregwa hamwe na Sgt nawe wasezerewe mu ngabo, uregwa gufatanya icyaha cyo guhishira nkana ibintu byakagombye gufasha kugenza icyaha gikomeye.

Babwiye urukiko ko kuba iperereza kubyo baregwa ryararangiye byakagombye gukuraho impungenge zo kotsa igitutu abatangabuhamya ubushinjacyaha bwatangaga mbere.

Basaba urukiko gusuzuma icyifuzo cyo kuburana bari hanze kandi bagakurikiza amabwiriza yarwo, ariko ubushinjacyaha bukavuga ko bashobora gutoroka.

Kuri General RUSAGARA, yavuze ko hari uburenganzira yimwe nkubwo gukoresha za Konti ze zo muri Banki kandi akiri umwere mu gihe ataraburana urubanza, aho ngo bikimugoye kubona igihembo cy’umwunganira.

Yanabwiye kandi urukiko ko akorerwa ibisa n’ihohoterwa kuko abamusura bose bavugana nta bwisanzure na buke afite.

Icy’ihohoterwa agihuza na Sgt Francois KABAYIZA wagarutse n’uyu munsi avuga ko akomeje kwimwa uburenganzira bwo kurwa uburwayi avuga ko yakuye mu guhondagurwa.

Uyu akaba ari nawe watindije urubanza ku mpaka ndende zanatumye n’ubuheruka urubanza rusubikwa.

Aracyatsimbaraye ku cyifuzo cy’uko abamushinzwe ataribo bakomeza kumuvuza.

Avuga ko batamuvuza uko bikwiye kandi ubuzima bwe bugeze habi, uburenganzira n’abamwunganira bemeza ko avutswa, ingingo n’urukiko rwongeye gusaba ubushinjacyaha gukosora.

Aba bagabo bose bafashwe ahagana mu mpera z’umwaka ushize, baregwa ibyaha birimo kwangisha abaturage ubutegetsi buriho, no gutunga imbunda mu buryo butemewe n’amategeko.

Cyakora kuri Col Tom Byabagamba we hiyongereyeho n’icyo gusuzugura ibendera ry’igihugu.

Igihano kinini kuri ibi byaha ubushinjacyaha buvuga ko ari ikiri ku gifungo cy’imyaka 15.

Urukiko rwavuze ko ruzasoma imyanzuro kw’ifunga n’ifungura ry’agateganyo mbere y’uko urundi rutangira mu mizi kw’itariki ya kabiri z’ukwezi gutaha.