UK: Abayisilamu benshi banga ihohoterwa ribitirirwa

Abayisilamu mu Bwongereza
Image caption Abayisilamu mu Bwongereza

Iperereza ryakozwe na BBC mu Bwongereza ryerekana ko benshi mu bayisilamu baba mu Bwongereza bamagana ubugizi bwa nabi bukorerwa abantu bashushanya umuhanuzi Muhammad.

Itohoza rinerekana ko benshi badashyigikiye abarwanya inyungu z’uburayi. Ariko 27% by’abaslamu 1000 babajijwe n’ikigo ComRes bavuze ko bumvaga impamvu zateye ibitero by’I Paris.

Hafi 80% bavuze ko babonye amashusho y’intumwa Mohamed yashushanyijwe arimo ibitutsi cyane.

Babajijwe niba abakoze ibikorwa by’urugomo ku banyamakuru bashushanyije intumwa Mohamad, badashobora kugira igisobanuro cyabyo, 68% bemeye ko buriya bwicanyi budafite igisobanuro.

Cyakora 24% bemeye ko byari bifite impamvu, naho abasigaye bavuga ko batabizi cyangwa banga gutanga igisubizo.

Ubushakashatsi, bwakozwe hagati y’itariki 26 z’ukwezi kwa mbere na 20 z’ukwezi kwa kabiri, bwerekana ko 32% by’abaslamu b’abongereza batatangajwe n’ibitero byagabwe kuri Charlie Hebdo, ikinyamakuru cyasohoye amashusho y’intumwa, n’inzu y’iguriro Kosher I Paris.

Ibarura ry'abayisilamu mu Bwongereza

95%

bumva begamiye k'Ubwongereza

93%

bavuga ko bakagombye kubaha amategeko y'Ubwongereza

  • 46% bumva Islam ihohoterwa bikagora abayisilamu kuba mu Bwongereza

  • 78% bababazwa nuko amafoto y'umuhanuzi Muhammad ashyizwe mu bitangazamakuru

  • 11% bashyigikiye abantu barwanya inyungu z'abanyaburayi

BBC

Itohoza rinerekana ko hafi kimwe cya kabiri cy’abongereza b’abasilamu bumva ko bavangurwa kubera ukwemera kwabo kanid ko Ubwongereza buri kugenda burushaho kutihanganira abantu, mu gihe ijanisha ringana n’iryo ryumva ko ibintu bibi bivugwa kuri Islamu bituma bikomererea abaslamu mu Bwongereza.

Uwufise ububasha kw’isanamu BBC World Service

35% bavuze ko bumva benshi mu bongereza batizera abaslamu, ndetse kimwe cya gatanu batangaza ko batecyereza ko umuryango w’ibitekerezo by’iburayi udashobora kujya imbizi na islamu.

Uwufise ububasha kw’isanamu BBC World Service

Kuri abo babajijwe, 95% biyumvamo kuyoboka Ubwongereza, mu gihe 93% bizera ko abasilamu mu Bwongereza bagombye kubaha amategeko y’u Bwongereza.

Abarenga 20% b’abasilamukazi babajijwe bavuze ko biyumva nk’abadatekanye mu Bwongereza, ugereranyije n’10% b’abagabo.