Burundi: Ikibazo cy'amatongo muri Makamba

Ikibazo cy'amatongo mu Burundi
Image caption Ikibazo cy'amatongo mu Burundi

Abaturage bo muri zone Kazirabageni muri commune Nyanzalac yo mu ntara ya Makamba mu Burundi baravuga ko bamaze iminsi bahura n'ikibazo cy'amatongo kubera ko umurwi ujejwe kugabura ayo matongo CNTB uri kuza kubakura mu matongo yabo.

Abo banyagihugu baravuga ko imiryango igera ku gihumbi ariyo ifite icyo kibazo, ngo CNTB iza ivuga ko ije gukura abasangwa mu matongo bakayasubiza abahungutse.

Abo banyagihugu kandi bavuga ko hari akarwi k'abantu bamaze iminsi bajya kuregera CNTB kugirango ize gusubiramo iryo gabura ry'amasambu yabo.

CNTB ariko iravuga ko imaze gukemurira ibibazo abantu barenga ibihumbi 30, ngo iyo habaye ikibazo bajya kwiga uko bagikemurira hamwe n'impande zose.

CNTB ivuga ko igiye gukora iperereza kuri ako karwi bavuga maze ifate ingingo.

CNTB ivuga ko iyo umuntu ahungutse agasanga itongo rye rikiriho arisubizwa.