Chile: Umwana wasabye Prezida kumwemerera gupfa

Kubera iki umukobwa w'imyaka 14 yasabye perezida uruhushya rwo kumureka agapfa?

Valentia Maureira yashyize amashusho ya videwo ku rubuga nkoranyambaga Facebook atakambira perezida Michelle Bachelet wa Shili (Chile) kumureka "agasinzira ubudakanguka" kubera ko "arambiwe no kurwana".

Muri videwo iteye agahinda yashyize kuri Facebook, umukobwa w'imyaka 14 arasaba perezida Michelle Bachelet, kwemererwa "gusinzira ubuziraherezo". Valentina Maureira akimara kuvuka, yanduye indwara yitwa 'cystic fibrosis' yanduje ibihaha bye, umwishima n'urwagasha- ni indwara ihererekaywa mu muryango.

Kuva ubwo, yabazwe kenshi, apima ibiro 35 kandi avuga ko "ananiwe no gukomeza kurwana".

Mu butumwa bwe, uyu mwangavu avuga ko ashaka kuvugana na madamu Bachelet "byihutirwa".

Muri videwo agira ati: "Perezida ashobora kunyemerera guterwa urushinge ruzansinziriza burundu".

Muri Shili amategeko ntiyemera guhuhura abarwayi batazacyira n'ubwiyahuzi bufashijwe na muganga.

Mu kiganiro kuri telefoni yagiranye n'ishami rya BBC Mundo, Valentina Maureira yavuze ko ubuzima bwe ari intambara ihoraho kuri we n'umuryango we. Aho yari ari mu bitaro yagize ati:

"Ndambiwe no gukomeza kurwana kubera ko nta gihinduka. Birananiza cyane."

Mu butumwa bwa Videwo, uyu mukobwa avuga ko musaza we mukuru, Michael, yapfuye azize iyi ndwara igihe yari afite imyaka itandatu.

Mu gihe gito gishize, inshuti ye bari bahuriye mu bitaro mu murwa mukuru Santiago, nayo yarapfuye. Yagize ati:

"Yari imwe mu nshuti zanjye magara. Kumubona akora uko ashoboye, ariko agakomeza kubabara akanapfa byankozeho."

Cystic Fibrosis ni yo yica kurusha izindi ndwara zose zivukanwa mu bazungu. Iterwa n'utugirangingo (gene) twangiritse bituma ibihaha bisohora amatembabuzi akomeye kurusha uburyo busanzwe, bishobora gutera mikorobe mu myanya y'ubuhumekero ndetse bigatera ubwandu.

Ibimenyetso biboneka cyane ni inkorora ihoraho, kubura umwuka cyangwa guhumeka bigoye no kwandura mu gatuza.

Amatembabuzi afashe azibira andi afasha igogora aturuka mu rwagashya, bisobanuye ko ibiryo bidashobora kugogorwa neza cyangwa kumirwa ku buryo buboneye.

Ibi bishobora gutera imirire mibi ituma habaho kudakura neza no kubura ibiro, mu nda hameze nabi no kuhababara, gutumba n'impiswi ihoraho.

Se wa Valentine, Fredy Maureira, avuga ko umuhungu w'imfura ye yapfuye mu 1996 amaze imyaka ine mu bitaro. Yagize ati:

"Yakiriwe mu bitaro afite imyaka ibiri kandi yapimaga hagati y'ibiro bibiri cyangwa bitatu."

Umukobwa we wa kabiri nawe afite utwo tugirangingo ariko ameze neza. Cyakora Valentina yapimwe iyi ndwara afite amezi atandatu. Umuryango ufasha ukora kuri Cystic Fibrosis mu Bwongereza, uvuga ko iyi ndwara ifata abantu bagera ku 1000000 ku isi hose.

Umuryango w'uyu mukobwa wizera ko uzabona abagiraneza bazatanga ingingo eshatu ayeneye: ibihaha, umwijima n'urwagashya.

Muri 2009, ubwo Madonna yazengurukaga Shili, Fredy Maureira yatakambiye icyi cyamamare kujyana Valentina muri Amerika kugira ngo abone izo ngingo.Madonna ntiyigeze asubiza ariko abategetsi n'ibyamamare muri Shili bishyize hamwe. Bananiwe kubona amadolari 650,000 acyenewe kuri ubwo buvuzi.

Ariko n'ubwo uyu muryango waba ufite amafaranga acyenewe n'ingingo zihuye n'iz'umwana, hari izindi mbogamizi: Valentina ari munsi y'imyaka 15 kandi apima ibiro biri munsi y'ibicyenewe kugira ngo abagwe. Wenda icy'ingenzi kurushaho, uko uyu mwangavu atazi neza niba ashaka kubagwa.

Se Fredy maureira yatangaje ko yabwiye ati:

"Dawe, sinshaka kubikora ukundi, ndarambiwe." "kubera ko no kubagwa nta kizere bitanga. "Ubu se mpfuye hagati mu gikorwa mbagwa?"

Bwana Maureira yatangaje ko we n'umugore we urwaje Valentina mu bitaro bumijwe n'ubutumwa bwa videwo y'umwana wabo. Ariko bavuga ko bazashyigikira icyo Valentina azahitamo cyose.

Kugeza ubu, perezida Bachelet ntaragira icyo avuga ku busabe bwa Valentina, ariko ibiro bye bishinzwe itangazamakuru buyabwiye BBC ko hazatangwa igisubizo.