France: Itegeko mu gukubita abana

Gukubita abana
Image caption Gukubita abana

Umuryango urengera agateka ka muntu ku mugabane w'uburayi wafashe icyemezo cyuko, kuba Ubufaransa butashoboye guhagarika ibikorwa byo gukubita abana, ibyo ari ukutubahiriza amasezerano y'ibihugu by'uburayi.

Akanama k'Uburayi kadafite ububasha bwo gutanga ibihano ku bihugu bigize uyu muryango, kavuze ko amategeko y'Ubufaransa kuri icyo gihano, adasobanutse neza, adahamye cyangwa ngo abe ngombwa.

Ababyeyi bo mu Bufaransa bafite uburenganzira bahabwa n'itegeko ryo guhana abana babo, uburenganzira burimo : kubahanisha ibihano byo gukubitwa ariko ibi bihano bikaba bitemerewe mu mashuri.

Mbere yuko icyo cyemezo gifatwa, umushikiranganji ushinzwe imiryango mu Bufaransa, Laurence Rossignol, yari yavuze ko atemera ko igihugu cye gikeneye itegeko rijyanye no guhana abana.