Mu Rwanda hiyongeye MW 28 z'amashanyarazi

Image caption Uruganda rwa Nyabarongo ya 1 rutanga Megawatt 28

Mu Rwanda huguruwe uruganda rw’amashanyarazi rushya mu karere ka Muhanga ku mugezi wa Nyabarongo ruzajya rutanga MW 28.

Urwo ruganda rwuzuye rutwaye miliyoni zirenga ijana z’amadorali ya Amerika ($100.000.000).

Rwuguruwe n'umukuru w'igihugu Paul KAGAME.

Bamwe mu baturage bimuwe aho rwubatswe kuva mu 2008 batarishyurwa indishyi y'imitungo yabo bari babukereye ngo bamugezeho ibibazo nk'uko bikunze kugenda aho ajya asura, ariko ntibyakunze kuko ayo mahirwe batayahawe.

Ministeri y’ibikorwa remezo iravuga ko uru ruganda ruzatuma hagabanuka amafaranga angana na miliyoni 3 z’amadorali buri kwezi ku mafaranga asanzwe asohoka mu kugura amavuta y'imashini zo kwongera umuriro w'amashanyarazi mu Rwanda.

Cyakora ubwo umukuru w’igihugu Paul KAGAME yavuze ko ingufu z’amashanyarazi nyinshi zikizagurwa mu bindi bihugu.

Uru nirwo rugomero rwa mbere rufite ubushobozi bwisumbuye Leta imaze gutangiza, n'ubwo hagikenewe MW 500 mu gihe kitarenze imyaka 2.