David Kabuye yongeye gutabwa muri yombi mu Rwanda

Uwufise ububasha kw’isanamu
Image caption David Kabuye (mw'ishati ya karo karo)

Igipolisi c'u Rwanda kivuga ko cataye muri yombi, David Kabuye nyuma y'iminsi mike asohotse gereza nyuma y'igihano c'amezi atandatu.

Hari hashize hafi icyumweru arekuwe muri gereza nkuru ya Kigali aho yari amaze amezi 6 afugiwe ku cyaha cyo gutunga imbunda mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

David Kabuye yari afise ipeti ya Captaine mu ngabo z'u Rwanda.

Yongeye kuregwa ibyaha 2 birimo Ibyaha icyo guteza imvururu cyangwa imidugararo no gusebanya mu ruhame.

Itangazo rigaragara ku rubuga rwa Police y’igihugu riravuga ko Captain David KABUYE afungiwe kuri station ya Police ya Remera.

Capt David Kabuye ngo yafashwe ku wa 3 w’iki cyumweru nimugoroba.

Ubwa mbere yari yafashwe mu mwaka ushize mu kwezi kwa 8.

David Kabuye ni umugabo wa Lt Col Rose Kabuye wahoze ashinzwe ibyo gutunganya ibijyanye ingendo by’umukuru w’igihugu Paul Kagame.

Kuri ubu yikoreraga ku giti cye nyuma yo gusezererwa mu ngabo z’igihugu

Nkuko bisazwe bigenda mu mategeko y’ u Rwanda , ashobora gushyikirizwa ubushinjacya mu ntangiro z’iki cyumweru gitaha