Mali : Igitero cyahitanye umusirikare wa ONU

Ingabo za ONU muri Mali
Image caption Ingabo za ONU muri Mali

Umusirikare umwe wa ONU n'abaturage babiri baguye mu gitero cyagabwe ku kigo cya gisirikare kiri mu majyaruguru ya Mali.

Hari ibisasu bya rokete byarashwe ku bigo bya gisirikare mu mujyi wa Kidal uri mu butayu.

Kimwe cyaguye ku nkambi y'abaTuareg gihitana abaturage babiri.

Ntiharamenyekana uwagabye icyo gitero. Ako karere karangwamo impirimbanyi za kiyisilamu hamwe n'umutwe w'abaTuareg..