Abayobozi basuye aho indege yahanukiye

Indege y'isosiyete German Wings yari itwaye abantu 150 Uwufise ububasha kw’isanamu Reuters
Image caption Indege y'isosiyete Germanwings yari itwaye abantu 150.

Abayobozi b'Ubufaransa, Ubudage na Espagne bageze mu murenge wa Seynes-les-Alpes mu Bufaransa hafi yaho indege y'isosiyete yo mu Budage yagiriye impanuka kuwa kabiri igahitana abantu bose 150 bari bayirimo.

Abo bayobozi baraza kunyura hejuru y'ahantu iyo ndege yaguye.

Nubwo imvura ikomeje kugwa hakaba hari n'urubura rwinshi rwa neige, abatabazi bakomeje gushakisha imirambo y'abari muri iyo ndege.

Espagne yashyizeho iminsi itatu yo kunamira abahitanywe n'iyo mpanuka biganjemo cyane abadage n'abanyesipanyole.