Inzu y'uburiro itakiraga abirabura muri Kenya

Iyo resitora y'abashinwa ihakana ivanguramoko Uwufise ububasha kw’isanamu Getty
Image caption Iyo resitora y'abashinwa ihakana ivanguramoko.

Banyiri inzu y'uburiro y'abashinwa muri Kenya biyemereye ko batemereraga abirabura kuyinjiramo nyuma ya saa kumi n'imwe z'umugoroba kubera impungenge z'umutekano.

Nyuma y'umunsi umwe ubutegetsi bufunze iyo resitora, ba nyirayo basabye imbabazi abanyakenya bavuga ko amwe mu mategeko bashyizeho ayigenga atari ahwitse kandi ko atumviswe neza.

Bavuga ko ayo mategeko babashyizeho nyuma yaho abajura batamenyekanye bayiteye. Ngo rero ntabwo yari agamije kugira abantu aba n'aba akumira.

Abayobozi b'iyo resitora iri mu mujyi wa Nairobi bahakana ivanguramoko bakavuga ko mu masaha asanzwe baha ibyo kurya abakiriya bose batitaye ku ibara ry'uruhu rwabo, ubwoko n'idini.

Abanyakenya barasaba ubutegetsi gufunga ihoteli iyo resitora irimo kandi igashinja ba nyirayo icyaha cyo gukwirakwiza urwango n'ivanguramoko muri Kenya.