Andreas Lubitz 'yifuzaga kumenyekana cyane'

Andreas Lubitz ngo yahishe umukoresha uburwayi bwe. Uwufise ububasha kw’isanamu
Image caption Andreas Lubitz ngo yahishe umukoresha uburwayi bwe.

Umugore wigeze kuba umukunzi wa Andreas Lubitz - wa mupiloti w'indege wo mu Budage ukekwaho kuba yarahanuye nkana indege yari atwaye - yavuze ko yigeze kumubwira ko azakora ikintu kizatuma izina rye ritibagirana.

Uwo mugore - ukora akazi ko kwita ku bagenzi mu ndege - yabwiye ikinyamakuru Blid cyo mu Budage ko Andreas Lubitz yari umugabo wahindukaga vuba vuba mu myitwarire ye kandi akagira n'amahane.

Ngo yari azi cyane guhisha abantu ibibazo bye.

Kenshi kandi ngo yarotaga asakuza ngo "indege irimo irahanuka".

Uwo mugore yongeyeho ko yarimo kwivuza ibirebana n'ihungabangana ryo mu mutwe kandi ngo yari afite impungenge ko kubera ibyo bibazo atazemererwa kuba umupiloti mukuru w'indege.

Ubushinjacyaha bwo mu Budage buravuga ko bwabonye gihamya cyemeza ko uwp mupilote wahanuye indege yari atwaye akayigongesha umusozi abantu bose 150 bari bayirimo bakitaba imana, yari yahishe umukoresha we ko afite uburwayi amaranye igihe.

Abashinjacyaha baravuga kandi ko babonye urupapuro rwa muganga rwashwanyagujwe rwamubuzaga kujya ku kazi kuri uwo munsi yakoreshejeho iyo ndege impanuka.

Indege y'isosiyete Germanwings yari ivuye i Barcelone yerekeza i Duesseldorf.