Durban: urugendo rwamagana urugomo ku bimukira

Perezida Zuma yamaganye ibyo bikorwa by'urugomo. Uwufise ububasha kw’isanamu AP
Image caption Perezida Zuma yamaganye ibyo bikorwa by'urugomo.

Abantu babariwa mu bihumbi bakoze urugendo mu mujyi wa Durban wo muri Afurika yepfo rwo kwamagana ibikorwa by'urugomo byibasiye abanyamahanga bahaba.

Guhera mu cyumweru gishize hamaze kwicwa abimukira byibura batanu.

Barashinjwa gutwara akazi kagombye guhabwa abanyafurika yepfo.

Hari ubwoba bwinshi ko ibyo bikorwa by'urugomo bishobora no kwadukira ahandi muri icyo gihugu.

Hafi y'umujyi wa Johanesbourg, abacuruzi bakomoka muri Ethiopia, Somalia n'ibindi bihugu byo muri Afurika bafunze amaduka yabo kubera gutinya ko asahurwa.

Perezida Jacob Zuma yamaganye urwo rugomo rukorerwa abanyamahanga.