Putin yamaganye ibihano byafatiwe Uburusiya

Uburusiya bushinjwa gufasha inyeshyamba zo muri Ukraine. Uwufise ububasha kw’isanamu AP
Image caption Uburusiya bushinjwa gufasha inyeshyamba zo muri Ukraine.

Perezida w'Uburusiya Vladmir Putin yavuze ko ibihano ibihugu by'Uburayi na Amerika byafatiye igihugu cye bigamije kundindiza amajyambere yacyo kandi ko ntaho bihuriye n'ibibera muri Ukraine.

Mu kiganiro atanga buri mwaka kuri televiziyo asubiza ibibazo by'abaturage kuri telefoni, Bwana Putin nta buremere yahaye ibibazo ubukungu bw'igihugu cye burimo avuga ko bwatangiye kunzanzamuka.

Ubukungu bw'Uburusiya bwashegeshwe cyane n'igwa rikabije ry'ibiciro bya peteroli ku isi n'ibihano amahanga yafatiye icyo gihugu kubera uruhare rwacyo mu makimbirane yo muri Ukraine.

Vladmir Putin yavuze ko ikibazo cy'abavana amafaranga yabo mu gihugu kidakomeye cyane kandi ko amabanki y'igihugu cye akomeye.