Umusare w'abimukira yashinjwe icyaha cyo kwica

Abimukira buririra ayo mato mu majyaruguru ya Afurika. Uwufise ububasha kw’isanamu Reuters
Image caption Abimukira buririra ayo mato mu majyaruguru ya Afurika.

Abategetsi b'Ubutaliyani batangaje ko umusare mukuru w'ubwato bw'abimukira bwarohamye - ababarirwa mu magana bari baburimo bagapfa - yashinjwe icyaha cyo kwica abantu benshi ntacyo yitayeho ariko atabigambiriye.

Uyu musare ukomoka muri Tunisia - we n'undi mukozi w'ubwo bwato - yashinjwe kandi icyaha cyo gufasha abimukira kwinjira mu bindi bihugu mu buryo butemewe n'amategeko.

Abo babiri bari mu bantu 27 barokotse bakagera ku kirwa cya Sicilly ku wa mbere nijoro nyuma yaho ubwato barimo burohamiye hafi y'igihugu cya Libya ku cyumweru.

Bashinjwe ibi byaha nyuma yaho umuryango w'ubumwe bw'Uburayi utangarije umugambi ugamije koroshya ubukana bw'ikibazo cy'abimukira banyura mu nyanja ya Mediterranee berekeza mu Burayi.

Uwo mugambi uteganya ko ibikorwa byo gushakisha no gutabara abari mu kaga mu nyanja bizongererwa ingufu kandi n'amato y'abakora ubucuruzi bwo kwohereza abantu mu bindi bihugu mu buryo butemewe n'amategeko azangizwa.