Thailand: Abimukira mu gihirahiro

Abimukira bagera muri Thailand Uwufise ububasha kw’isanamu AFP
Image caption Abimukira bagera muri Thailand

Umuryango mpuzamahanga ushinzwe abimukira (IOM) uravuga ko ibihumbi by'impunzi zo muri Bangladesh na Myanmar ziri mu gihirahiro mu nyanja iri hafi ya Thailand.

Umuvugizi wa IOM yabwiye BBC ko amato atwaye abo bimukira benshi bo mu bwoko bw'abaRohingya, ari kwanga kururuka mu cyambu cya Thailand kubera ibikorwa bya leta ya Thailand byo guhiga abo bimukira bimaze iminsi bikorwa.

Ntawuzi neza umubare w'abari muri icyo gihirahiro uko ungana, ariko umurwi umwe uravugwa ko urimo abagera ku bihumbi 8.

IOM ubu irasaba ko hashakirwa igisubizo hamwe n'ibihugu byose bikikije iyo nyanja.

Mu minsi 2 ishize abimukira bo mu bwoko bw'abaRohingya barenga ibihumbi 2 bagiye kururukira ahandi: abagera ku gihumbi bajya muri Malaysia, abandi igihumbi bajya i Aceh muri Indonesia.

Abanyamakuru bavuga ko abo bantu bari bagiye kugurishwa maze bafatwa nk'ingwate n'abatwara abantu mu buryo butemewe n'amategeko muri Thailand.